Teganyiriza ejo hazaza

Ese wari uziko ko amafaranga make agwira akakugirira akamaro None se wari uziko ushobora gufata gahunda yo kubika amafaranga witaga ko ari make akaba yakugirira akamaro? Birashoboka cyane.

Ubu se ugiye ubika amafaranga 1,000 buri munsi mu gihe cy’imyaka 3 cyangwa 5 ntiwaba utunze hafi millioni 2 kandi ubusanzwe ayo mafaranga atunzwe na bake mu gihugu cyacu.

Niyo mpamvu rero COPEDU LTD yabitekereje maze ishyiraho uburyo bwo kuzigamira ejo heza hanyu , binyuze mutunga compte yitwa «TEGANYA».

Akarusho kayo ni uko ugenda ubikaho amafaranga bitewe nuko wifite n’ayo ufite kandi ayo mafaranga ubika agatangira kungukirwa iyo ageze kuri 50,000 frw.
Inyungu zayo zishyirwa kuri conpte isanzwe buri kwezi. Ukaba ushobora kuyibikuzaho ugize ikibazo. NONE SE WAYINGANYA IKI? Nawe ntucikwe!

Igurire iyawe

Uhora wibaza uko uzatunga imodoka, moto se, cyangwa ikindi kinyabiziga? YEGO BIRASHOBOKA! Uburyo COPEDU LTD yashyiriyeho abanyamuryango bayo bukemura neza iki kibazo.
Usabwa gushaka amafaranga uzajya uzigama buri kwezi mu gihe kinga n’umwaka maze bakagukubira inshuro 4 y’ubwizigame bwawe, ukabasha kwigurira ikinyabiziga cyawe kandi ntayindi ngwate usabwe kuko ikinyabiziga cyaguzwe aricyo ngwate.
IGURIRE IYAWE” Ubu buryo bwafashije abanyamuryango kwigurira imodoka zo gukora neza ubucuruzi bwabo kandi bunafasha benshi koroshya ingendo ku miryango yabo.

Inguzanyo y’ishuri

COPEDU LTD ifite inshingano yo guteza umuryango imbere ntabwo yibagiwe ibibazo by’amashuri haba kubana b’inshuke, mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.
“YIGE ATUJE” ni uburyo abantu babonamo inguzanyo, igenewe kwiga cyangwa kwihugura kuri buri wese ibyifuje kandi ugaragaza ko yabona ubushobozi bwo kwishyura.
Iyi nguzanyo yishyura amafaranga y’ishuri gusa kandi yishyurwa kuri compte y’ishuri. Twige, Twihugure , Dukore, Dutere Imbere! Amahirwe ni ukubimenya gusa!

an image
COPEDU LTD
Kicukiro District
Email: info@coopedu.rw

P.O.Box 4053 Kigali
Phone: (+250)252 570143/9
Ibigezweho muri COPEDU LTD